Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

1Ncuti nkunda, ubwo twashyikirijwe ayo masezerano nitwivaneho ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima; twirundurire ubutungane, mu gitinyiro cy’Imana.

Pawulo ashimishwa n’uko Abanyakorinti bisubiyeho

2Natwe, nimuduhe umwanya mu mitima yanyu. Nta we twigeze duhemukira; nta we twigeze ducuza ikiri icye; nta n’uwo twigeze turya imitsi. 3Ibyo simbivugiye kubahamya icyaha; nk’uko nakomeje kubibabwira: muri inkoramutima zacu bigeze n’aho urupfu rutadutandukanya.

4Mbafitiye ubwizere buhagije, kandi muhora muntera akanyamuneza. Mu magorwa yacu yose, mpora niyumvamo ihumure, ndetse nsendereye ibyishimo. 5Mu by’ukuri, kuva twagera muri Masedoniya, nta gahenge twigeze tugira, ahubwo twahuye n’ingorane zitabarika, ari intambara zo hanze, ari n’inkeke zo ku mutima. 6Ariko Imana ihoza abiyoroshya, yaduhumurije ituzanira Tito. 7Si ukuza kwe gusa, ahubwo no kumva ukuntu mwamwakiriye, akanadutekerereza iby’urukumbuzi mumfitiye, amarira yanyu, n’ukuntu mundwanirira ishyaka, ibyo byose byatumye nishima kurushaho.

8N’ubwo wenda ibaruwa7.8 ibaruwa . . . kuba narayanditse: reba 2,3 (n’igisob.) N’ubwo iyo baruwa yababaje benshi mu Banyakorinti, nyamara yagize ingaruka nziza, benshi barikosoye, barahinduka (7.11). nabandikiye yabababaje, sinicuza kuba narayanditse. Nanone ndabona ko yabababaje mu gihe cy’akanya gato, 9n’ubwo naba narabyicujije, ubu nshimishijwe n’uko yabateye kwisubiraho. Agahinda kanyu kanyuze Imana, bityo ku bwanjye nkaba nta nabi nabagiriye. 10Kuko akababaro kanyuze Imana gatera kwisubiraho bigeza ku mukiro. Ibyo rero nta n’umwe wabyicuza. Naho akababaro gaheze mu by’isi gusa, gakurura urupfu. 11Nimwirebere namwe icyo akababaro kanyu kanyuze Imana, kabagejejeho! Mbega umwete mwagize! Ukuntu mwitwaye! Ukuntu mwigaye, mwagize igishyika! Mbega ubushake, ukuntu mwagize isyaka, mwifuza gucyaha ikibi! Muri ibyo byose mwerekanye ko muri abere ku byabaye. 12Muri make, ubwo mperutse kubandikira, sinabigiriye uwahemutse, cyangwa uwahemukiwe, ahubwo kwari ukugira ngo mbagaragarize ishyaka mudufitiye imbere y’Imana.

13Ngicyo icyatumaze agahinda. Uretse ihumurizwa bwite mwaduteye, twanyuzwe cyane n’ukuntu Tito yishimiye ko mwamwuruye umutima. 14Niba kandi hari ikintu nabamuratiyeho, sinigeze mbyicuza. Muzi neza ko mpora mbabwiza ukuri: ukuntu nabamuratiye ni ko yabasanze. 15Na we yarushijeho kubakunda, iyo abona ukuntu mumwumvira mwese, n’ukuntu mwamwakiranye icyubahiro n’igitinyiro. 16Nishimiye ko nshobora kubiringira muri byose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda