Igitabo cya kabiri cy’Amateka
IJAMBO RY’IBANZE
1. Ibiri muri iki gitabo n’imiterere yacyo
Iki gitabo kirakomeza inkuru zo mu gitabo cya mbere cy’Amateka. Twari twabonye ko kigizwe n’ibi bice bibiri: amasekuru, n’amateka ya Dawudi. Igitabo cya kabiri cy’Amateka gikomeza kutugezaho ibindi bice bikurikira:
Igice cya gatatu: AMATEKA YA SALOMONI (1–9). Nk’uko umwanditsi yakunze kurata Dawudi birenze urugero, ni na ko ashima umuhungu we, Salomoni. Nta bintu bigayitse amuvugaho, ntanavuga uko yicishije abo barwaniraga ubwami n’ubukire bukabije yari yikubiye, emwe habe n’ukuntu yamaze gusaza agasenga ibigirwamana. Kuri we, icy’ingenzi ni uko Salomoni ari we wubatse Ingoro y’Uhoraho, nk’uko byari byaragenwe na se Dawudi. Muri iki gitabo baradutekerereza uko Salomoni yatashye iyo Ngoro, ku buryo busumbye ubwo mu gitabo cya mbere cy’Abami.
Igice cya kane: UBWITANDUKANYE bw’igihugu n’AMATEKA Y’INGOMA YA YUDA (10–36). Umwanditsi nta cyo avuga cyerekeye ingoma y’abatuye mu majyaruguru, si byo byamuzinduye. Koko barahemutse, kuko abami baho badakomoka kuri Dawudi, byongeye kandi batangiye guturira Uhoraho ibitambo ahantu hatemewe, hatari i Yeruzalemu. Naho abami b’ingoma ya Yuda, umwanditsi arabashima cyangwa se akabagaya, ahereye ku myifatire yabo, mbese akareba niba barakurikije urugero rw’umukurambere wabo Dawudi. No muri Yuda, kuzibukira ibigirwamana byarabagoye, ariko abami Yoziya na Hezekiya bagerageje kuvugurura iyobokamana babishyizeho umwete, bagarura umuryango mu nzira y’ukuri. Nyamara baruhiye ubusa, kuko abami bo hanyuma barenze ku masezerano n’amategeko y’Uhoraho, bikururira batyo ibihano bikaze.
Umwanditsi w’iki gitabo arangiza avugana agahinda ifatwa rya Yeruzalemu, isenywa ry’Ingoro n’umugi, n’ijyanwabunyago i Babiloni (mu mwaka 587–586 mb. K.). Nyamara amagambo ye ya nyuma yujemo amizero: umwami Sirusi w’Abaperisi yatanze ihumure, yemeza ko abanyazwe bose batahuka, bagasubira iwabo, kandi bakongera kubaka Ingoro y’Uhoraho (ni mu mwaka 538).
2. Uburyo iki gitabo cyanditswe n’inyigisho zacyo z’ingenzi
Ku byerekeye ibyo byose, reba ibyavuzwe mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo cya mbere cy’Amateka.
mt1 Igitabo cya kabiri cy’Amateka
