Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

Imirimo inyuranye ya Salomoni

(1 Bami 9.10–28)

1Imyaka makumyabiri ishize, ari na yo Salomoni yubatsemo Ingoro y’Uhoraho n’inzu ye bwite, 2Salomoni yongera kubaka imigi Huramu yari yaramuhaye maze ayituzamo Abayisraheli. 3Hanyuma Salomoni atera i Hamati‐Soba, arahigarurira. 4Yubaka Tadumori yo mu butayu kandi asana n’imigi yose y’ububiko yari mu karere ka Hamati. 5Asana Betihoroni yo haruguru na Betihoroni y’epfo, iyo migi ayikikiza inkike z’amabuye, ayikingisha inzugi, n’ibihindizo. 6Abigenza atyo no kuri Balati, no ku migi ye yose y’ububiko, no ku migi amagare y’intambara yatahagamo n’iyo abagendera ku mafarasi batahagamo. Salomoni yubaka kandi ibyo ashaka byose muri Yeruzalemu, no muri Libani no mu gihugu cyose yategekaga.

7Hari hasigaye abaturage benshi b’Abaheti, Abahemori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebuzi, batari Abayisraheli. 8Nuko Salomoni akoranya abana babo bari bacitse ku icumu batarimbuwe n’Abayisraheli, abagenera gukora imirimo y’uburetwa kugeza n’ubu. 9Ariko mu Bayisraheli ntiyagira abo ashyira mu buhake kuko ari bo barwanaga intambara, bakaba abatware b’ingabo ze, n’abatware b’amagare ye n’ab’abagendera ku mafarasi. 10Dore umubare w’abatware bakuru b’umwami Salomoni; bari magana abiri na mirongo itanu bategekaga rubanda.

11Salomoni azamura umukobwa wa Farawo, amuvana mu murwa wa Dawudi, amujyana mu nzu yamwubakiye, kuko yibwiraga ati «Umugore wanjye ntagomba kuba mu nzu ya Dawudi, umwami w’Abayisraheli, kuko ari ahantu hatagatifu Ubushyinguro bw’Uhoraho bwinjiye.»

12Nuko Salomoni aturira Uhoraho ibitambo bitwikwa ku rutambiro rw’Uhoraho yari yarubatse imbere y’Inzu y’Uhoraho, 13akabigenza atyo uko igihe cyo kubitura kigeze nk’uko byategetswe na Musa: ku masabato, mu mboneko z’ukwezi no ku minsi mikuru itatu yo mu mwaka, ari yo umunsi mukuru w’imigati idasembuwe, umunsi mukuru w’ibyumweru n’umunsi mukuru w’amahema. 14Akurikije icyemezo cya se Dawudi, ashyiraho imitwe y’abaherezabitambo mu mirimo yabo, ashyiraho abalevi kugira ngo bahimbaze Uhoraho, kandi batunganye buri munsi, imirimo yabo imbere y’abaherezabitambo; ashyira n’abarinzi b’inzugi kuri buri rugi uko imitwe yabo yari imeze, kuko iryo ryari itegeko rya Dawudi, umuntu w’Imana. 15Ntibagira itegeko na rimwe ry’umwami bacaho ku byerekeye abaherezabitambo n’abalevi, no ku kintu icyo ari cyo cyose cyo mu bubiko. 16Nuko imirimo yose ya Salomoni iratungana, kuva ku munsi bubatseho urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho kugera igihe Ingoro y’Uhoraho yuzuriye.

17Nuko Salomoni ajya i Esiyoni‐Geberi no mu cyerekezo cya Eloti, ku nkombe y’inyanja, mu gihugu cya Edomu. 18Huramu amwoherereza amato arimo abagaragu be bamenyereye inyanja. Bajyana n’abagaragu ba Salomoni, baragenda bagera i Ofiri, bakurayo zahabu ingana n’amatalenta magana ane na mirongo itanu, bayizanira umwami Salomoni.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda