Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


26

Ingoma ya Hoziya (781–740)

(2 Bami 14.21–22; 15.1–3)

1Abayuda bose bafata Hoziya wari umaze imyaka cumi n’itandatu avutse, bamwimikira kuzungura se Amasiya ku ngoma. 2Ni we wubatse Elati ayisubiza Abayuda, umwami amaze gutanga no gusanga abasekuru be. 3Hoziya yimitswe amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliyahu w’i Yeruzalemu. 4Yakoze ibitunganiye Uhoraho, nk’uko se Amasiya yabigenje.

Hoziya aba indacumura, nyuma agahemukira Imana

5Hoziya ashakashaka Imana mu gihe cyose Zekariya wamutozaga kubaha Imana yari akiriho; kandi mu gihe cyose ataretse kwizera Uhoraho, Imana yamuhaye umugisha. 6Atera Abafilisiti maze asenya inkike z’amabuye z’i Gati, iz’i Yabune n’iz’i Ashidodi, hanyuma yubaka imigi mu karere ka Ashidodi no mu Bafilisiti. 7Imana iza kumutabara ubwo yarwanaga n’Abafilisiti, n’Abarabu batuye i Guribehali, n’Abamewuni. 8Abahamoni baha Hoziya amakoro, maze aramamara kugera ku mipaka ya Misiri, kuko yari akomeye cyane.

9Hoziya yubaka iminara i Yeruzalemu, ku irembo ry’Imfuruka, ku irembo ry’Ikibaya no ku ry’Iguni, kandi arayikomeza26.9 arayikomeza: Hoziya yongeye kubaka inkike n’amarembo bya Yeruzalemu, byari byarashenywe na Yowasi, umwami wa Israheli (25.23).. 10Hanyuma yubaka iminara mu butayu, afukura n’amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu kibaya no mu mirambi, no ku misozi akahagira abahinzi benshi bitaga ku mirima ye, ku mizabibu ye no ku biti bye by’imbuto; koko rero yakundaga iby’ubuhinzi.

11Hoziya yari afite ingabo nyinshi zishoboye gushoza urugamba; zari zigabanyijemo imitwe hakurikijwe umubare w’ibarura ryakozwe n’umunyamabanga Yeweli n’umutware Maseyahu; zose zategekwaga na Hananiyahu, umwe mu batware b’umwami. 12Abatware b’amazu y’izo ngabo z’intwari bose hamwe bari ibihumbi bibiri na magana atandatu. 13Ni bo bategekaga ingabo ibihumbi magana atatu na birindwi na magana atanu z’intwari zashyigikiraga umwami ku rugamba. 14Muri buri ntambara, Hoziya yabateguriraga ingabo, amacumu, ingofero n’imyambaro yo mu gituza y’ibyuma, akabateganyiriza n’imiheto n’amabuye y’imihumetso. 15I Yeruzalemu ahakorera imashini zahimbiwe gushyirwa ku minara no ku maguni y’inkike zashoboraga kurasa imyambi n’amabuye manini. Yabaye icyamamare bigera no mu bihugu bya kure, kuko Imana yabimufashijemo bitangaje, ikamukomeza cyane.

16Nyamara ariko yamaze gukomera, arirata, ararengwa maze acumurira Uhoraho, Imana ye; nuko yinjira mu Ngoro y’Uhoraho ngo atwikire imibavu ku rutambiro rw’imibavu. 17Umuherezabitambo Azariyahu yinjira amukurikiye, aherekejwe n’abaherezabitambo b’Uhoraho mirongo inani b’intwari. 18Babuza umwami Hoziya, bamubwira bati «Si umurimo wawe, Hoziya, wo gutwikira imibavu Uhoraho, ahubwo ni uw’abaherezabitambo bene Aroni batagatifurijwe ayo maturo26.18 batagatifurijwe amaturo: mu bihe bya kera, abami bemererwaga na bose kuyobora imihango y’iyobokamana, nk’uko Dawudi na Salomoni babikoraga. Ariko bitinze, abaherezabitambo barwaniye ubwo burenganzira, bagira ngo bube ari bo bwegurirwa bonyine.! Sohoka mu Ngoro, kuko wacumuye kandi si byo bizaguhesha agaciro imbere y’Uhoraho Imana!» 19Hoziya akaba yari afite icyotezo mu ntoki yosa imibavu, nuko ararakara. Ako kanya ibibembe bisesa mu ruhanga rwe26.19 mu ruhanga rwe: icyo gihano Hoziya yahawe ni nk’icyo Miriyamu yahanishijwe igihe yijujutiye musaza we Musa (Ibar 12,10). Uwafatwaga n’ibibembe rero, yabaga abaye nk’uhumanye, ndetse agahabwa akato (Lev 13,46)., abaherezabitambo babibona, akiri aho ngaho mu Ngoro y’Uhoraho, iruhande rw’urutambiro rw’imibavu. 20Umuherezabitambo mukuru Azariyahu n’abaherezabitambo bose baramwitegereza, nuko babona yasheshe ibibembe mu ruhanga! Bahita bamwirukana aho ngaho, na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uhoraho yari yamuhannye.

Iherezo ry’ingoma ya Hoziya

(2 Bami 15.5–7)

21Umwami Hoziya akomeza kubemba kugeza ubwo atanze. Muri icyo gihe cyose yari arwaye ibibembe bamuhaye akato atura mu nzu ye ya wenyine, acibwa mu Ngoro y’Uhoraho. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu.

22Ibindi bigwi bya Hoziya, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe n’umuhanuzi Izayi mwene Amosi.

23Hoziya aratanga, asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura hamwe na bo mu irimbi ry’abami, ariko ntibawushyira mu mva zabo kuko bavugaga bati «Ni umubembe!» Umuhungu we Yotamu amuzungura ku ngoma.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda