Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki

IJAMBO RY’IBANZE

Kiliziya y’i Tesaloniki yashinzwe na Pawulo mu mwaka wa 50, igihe yari mu rugendo rwe rwa kabiri rwa gitumwa (Intu 17,1–9; 1 Tes 2,1–16). Tesaloniki yari nk’umurwa w’intara ya Masedoniya. Hari Abayahudi benshi muri uwo mugi. Nyamara Abagereki ni bo babaye aba mbere mu gukurikira Yezu, kandi abenshi muri bo bari abantu baciye bugufi (1 Tes 4,11).

Ukuntu Abayahudi bari batambamiye Pawulo, byamuteye kuva muri iryo koraniro ritaratora agatege, mbere y’igihe yari yateganije (Intu 17,10–15); agenda agana i Bereya na Atene. Nyamara yifuzaga rwose kuzuza uburere bwa gikristu bw’abo yateshejwe atabishaka, akabuzuriza ibyo ukwemera kwabo kwari kugikeneye (1 Tes 3,10). Abanza kuboherereza Timote, igihe we yari agiye i Korinti. Aho ni ho, Timote yamusanze bidatinze, noneho amuzaniye amakuru meza (3,1–5). Pawulo yari agikunzwe n’Abanyatesaloniki, n’ubwo hari ibyo bamwe bamuregaga bidafite ishingiro, ahubwo by’ubutiriganya, batazi n’iyo bikomoka. Cyakora kandi, n’imico yabo ntiyari shyashya, cyane cyane ibyerekeye umunsi w’imperuka byateraga impungenge. Bari bategereje ihindukira rya Nyagasani bafite ishyushyu, ariko bibaza ukuntu abapfuye hagati aho bazagira cyangwa batazagira umwanya kuri iryo hirwe.

Ni izo mpamvu zatumye Pawulo ari i Korinti, ahagana mu mwaka wa 51, yandikira bwa mbere Abatesaloniki.

Iyi baruwa igamije iki ?

Pawulo yandikira Abanyatesaloniki iyi baruwa, ntiyari agamije kubasobanurira ingingo z’amahame. Yifuzaga kugaragariza iryo koraniro yari amaze gushinga, kandi yari amaze kuvamo, urukundo abafitiye. Arashimira Imana ukwemera kw’iryo koraniro rigitangira, kandi abashishikariza gukomera muri iyo nzira no gukomeza kuyungukiramo (1,2–10; 2,13–16; 4,1–12). Pawulo arabibutsa ishyaka n’ubwuzu yabagaragarije, igihe yari akibarimo yamamaza Inkuru Nziza (2,1–12), akongeraho ko yifuza cyane kuza kubasura (2,17—3,13).

Igice cya kabiri cy’iyi baruwa (4,13—5,3) ni cyo kivuga cyane cyane amizero y’ukuza kwa Nyagasani. Pawulo abivugaho iki ? Ni cyo tugiye kwibandaho mu bikurikira.

Icyo Pawulo yigisha ku munsi wa Nyagasani

Muri aya mabaruwa abiri yandikiye Abatesaloniki, ni ho Pawulo yigisha ku buryo bweruye ukuza kwa Nyagasani ku munsi w’imperuka, kandi ko Imana izadusangiza twese ku ihirwe ry’ukwigaragaza kwa Nyagasani. Ubwo icungurwa ryacu rizaba ryujujwe.

Pawulo arasubira mu nyigisho ya Yezu (Mt 24,26): ko nta n’umwe uzi igihe n’isaha, kuko umunsi wa Nyagasani uzaza nk’igisambo mu ijoro (1 Tes 5,1–3). Bityo ntihakagire uhendwa n’amanjwe y’ibyo bamwe batangaza (2 Tes 2,2). Uwiha wese gutangaza uwo munsi ni umuhanurabinyoma. Abakristu ba mbere bari bizeye ko uwo munsi uri hafi, ndetse ko bamwe bizeye ko bazaba bakiriho kuri uwo munsi. Bamwe mu Batesaloniki bari barataye umutwe, bakeka ko uwo munsi wabatashyemo (2 Tes 2,2), bibatesha imirimo yabo ya buri munsi (1 Tes 4,11–12; 2 Tes 3,10). Pawulo yihutira kubahwitura ati «Udakora ntakarye» (2 Tes 3,10).

Umunsi wa Nyagasani uzaza ute? Mu by’ukuri nta we ubizi; nyamara nk’uko Yezu yari yarabivuze, Pawulo na we, arahamya ko icyo gihe gikomeye, akabivuga yifashisha ingero n’ibigereranyo byo mu kiragano cya kera, cyane cyane ibyavuzwe n’abahanuzi Izayi, Ezekiyeli na Daniyeli. Ni kuri ubwo buryo yibutsa ijwi ry’umumalayika, akarumbeti kazavuga, n’umutambagiro w’akataraboneka w’abajya gusanganira Nyagasani umanuka mu bicu.

Ayo yose ni amashusho agereranya ukuntu tuzahura na Nyagasani, nko mu birori by’umunsi mukuru. Ariko ibyo si ngombwa kubitindaho no kubyibandaho, kuko ari ingero zicishiriza, icya ngombwa kiri muri aya magambo ni iki ngiki, ngo «Tuzabana na Nyagasani iteka ryose» (1 Tes 4,15–17).

Pawulo asoza iyo nyigisho avuga ko ari ngombwa kuba maso, no kubaho nk’abana b’urumuri (1 Tes 5,4–11). Iyo nyigisho irakomeye cyane, Pawulo agenda ayigarukaho mu mabaruwa ye abiri yandikiye Abatesaloniki.

mt1 Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda