Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

1Kandi ijambo rya Samweli ryakirwaga n’Abayisraheli bose.

Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti

Bukeye, Abayisraheli batera Abafilisiti, baca ingando hafi ya Ebenezeri, naho Abafilisiti bazica Afeki. 2Abafilisiti bohereza ingabo zabo, zisakirana n’iz’Abayisraheli, urugamba rurakomera, maze Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti. Kuri urwo rugamba haguye abantu bagera ku bihumbi bine mu ngabo z’Abayisraheli. 3Ingabo zihungira mu ngando, maze abakuru b’imiryango ya Israheli baravuga bati «Ni kuki uyu munsi Uhoraho yaretse dutsindwa n’Abafilisiti? Tujye i Silo gushakayo Ubushyinguro4.3 gushakayo Ubushyinguro: Abayisraheli bibwiraga ko Ubushyinguro nibuza bukaja hagati yabo, Imana irushaho kubarinda, ikabaha gutsinda umwanzi wabo. Reba Ibar 10,35–36; 2 Sam 11,11. bw’Isezerano ry’Uhoraho, kugira ngo bujye hagati yacu kandi buturinde abanzi bacu!» 4Abayisraheli bohereza abantu i Silo, bavanayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Nyir’ingabo, utetse ijabiro hejuru y’Abakerubimu. Hafi y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, hari abahungu babiri ba Heli, Hofini na Pinehasi.

5Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bugeze mu ngando, Abayisraheli bose baterera hejuru icyarimwe, mu ijwi riranguruye, maze isi iradagadwa. 6Abafilisiti bumvise urwo rwamo, baravuga bati «Urwo rwamo rurenga ruturutse mu ngando y’Abahebureyi ni urw’iki?» Hanyuma baza kumenya ko Ubushyinguro bw’Uhoraho bwageze mu ngando. 7Abafilisiti batahwa n’ubwoba, kuko bavugaga bati «Imana yageze mu ngando yabo!» Nuko baravuga bati «Turagowe! Ibi nta bwo byari biherutse kubaho. 8Turagowe koko! Ni nde uzaturokora ikiganza cy’iyo Mana ishobora byose? Iyo Mana ni yo yateje Abanyamisiri ibyago by’ubwoko bwose mu butayu. 9Bafilisiti mwe, nimukomere mube abagabo! Hato mutaba abaretwa b’Abayisraheli, nk’uko na bo bigeze kuba abacakara banyu. Nimube abagabo kandi murwane!» 10Nuko Abafilisiti baratera, Abayisraheli baratsindwa, maze buri muntu ahungira mu ihema rye. Baratsindwa bikabije: muri bo hapfa abantu ibihumbi mirongo itatu. 11Ubushyinguro bw’Imana buranyagwa, kandi n’abahungu bombi ba Heli, Hofini na Pinehasi, barahagwa.

Urupfu rw’umuherezabitambo Heli

12Umugabo wo mu Babenyamini ahubuka ku rugamba yiruka, ataha i Silo uwo munsi. Imyambaro ye yari yamushiriyeho kandi umutwe we wuzuye umukungugu. 13Ubwo Heli akaba yicaye ku ntebe ye iruhande rw’inzira ahanzeyo amaso, kuko yari yakuwe umutima n’Ubushyinguro bw’Imana. Nuko uwo mugabo ageze mu mugi avuga uko byagenze, maze umugi wose ucura imiborogo. 14Heli ngo yumve iyo miborogo, aribwira ati «Uru rusaku ruri muri rubanda ni urw’iki?» Ni bwo wa muntu aje yihuta, amumenyesha ibyari byabaye byose. 15Heli yari agejeje ku myaka mirongo cyenda n’umunani, amaso ye wabonaga atumbiriye, nyamara atakibasha kugira icyo abona. 16Nuko wa muntu abwira Heli, ati «Mvuye ku rugamba, naruhunze uyu munsi nyine.» Heli aramubaza ati «Byagenze bite se, mwana wanjye?» 17Iyo ntumwa iramusubiza iti «Israheli yahunze Abafilisiti kandi hapfuye abantu benshi; ndetse abahungu bawe bombi, Hofini na Pinehasi, na bo bapfuye, n’Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe.» 18Amaze kumva iby’Ubushyinguro bw’Imana, Heli ahanuka ku ntebe ye, abirinduka iruhande rw’umuryango, akuba ijosi maze arapfa, kuko yari ashaje cyane kandi aremereye. Yategetse Israheli mu gihe cy’imyaka mirongo ine.

Umukazana wa Heli na we apfa

19Umukazana we, muka Pinehasi, yari atwite inda nkuru kandi yegereje igihe cyo kubyara. Ngo yumve inkuru y’uko Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe, n’uko sebukwe n’umugabo we bapfuye, aherako arapfukama arabyara, kuko ibise byari bimutunguye. 20Kubera ko yendaga gupfa, abagore bamuri iruhande baramubwira bati «Komera, witinya: ubyaye umuhungu.» Ntiyagira icyo abasubiza, ndetse ntiyanabitaho. 21Umwana we, yahise amwita Ikabodi (bigasobanura ngo ’icyubahiro kiracyari he?’), avuga ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli.» Ibyo yabivuze, abitewe n’uko Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe, n’ibyari byabaye kuri sebukwe no ku mugabo we. 22Yaravuze ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli», kuko Ubushyinguro bw’Imana bwari bumaze kunyagwa.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda