Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


23

Dawudi i Keyila

1Bukeye, baza kubwira Dawudi, bati «Dore Abafilisiti bateye i Keyila, kandi bariho barasahura ingano ku mbuga.» 2Dawudi abaza Uhoraho23.2 abaza Uhoraho: akoresheje ya mabuye y’ubufindo., ati «Ni ngombwa se ko njyayo ngatsinda abo Bafilisiti?» Uhoraho aramusubiza ati «Genda, uzabatsinda kandi uzarokora Keyila.» 3Ingabo za Dawudi ziramubaza ziti «Ko dufite ubwoba turi hano muri Yuda, hazacura iki nitujya i Keyila kurwana n’Abafilisiti?» 4Nuko Dawudi yongera kubaza Uhoraho. Na we aramusubiza ati «Haguruka ujye i Keyila, kuko ngiye kukugabiza Abafilisiti ngo ubatsembe.» 5Dawudi n’ingabo ze baragenda bajya i Keyila, batera Abafilisiti. Babicamo abantu benshi kandi babanyaga n’amatungo yabo. Nuko Dawudi akiza atyo abaturage b’i Keyila. 6Ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kwa Dawudi i Keyila, yari yahunganye rwa ruhago rw’amabuye y’ubufindo.

7Bukeye, babwira Sawuli ko Dawudi yinjiye i Keyila. Sawuli aravuga ati «Imana yamungabije kuko yifungiranye, yinjira mu mugi ufungishije inzugi n’ibihindizo.» 8Nuko Sawuli akoranya ingabo ze zose ngo batere i Keyila, bagote Dawudi n’ingabo ze. 9Dawudi amenya ko Sawuli yenda kumutera, maze abwira umuherezabitambo Abiyatari, ati «Zana uruhago rw’ubufindo.» 10Nuko Dawudi arasaba ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, umugaragu wawe yumvise bavuga ko Sawuli agambiriye kuza i Keyila, no gusenya umugi ku mpamvu yanjye. 11Mbese aho abatware b’Abanyakeyila ntibazamfata bakamungabiza? Ese koko Sawuli azaza nk’uko umugaragu wawe yabyumvise babivuga? Uhoraho, Mana ya Israheli, ndakwinginze ngo uburire umugaragu wawe.» Uhoraho aramusubiza ati «Sawuli azaza.» 12Dawudi yongera kubaza ati «Aho se abatware b’Abanyakeyila ntibazanshyira ari jyewe, ari n’ingabo zanjye mu biganza bya Sawuli?» Uhoraho aramusubiza ati «Bazabatanga.» 13Nuko Dawudi n’ingabo ze zigeze kuri magana atandatu bashyira nzira, bava i Keyila bahungira ahandi. Hanyuma baza kubwira Sawuli ko Dawudi yahunze, areka umugambi we wo gutera i Keyila.

14Dawudi aguma mu bihanamanga no mu misozi y’ubutayu bw’i Zifu. Sawuli yakomeje kumushakashaka ubudahwema, ariko Imana ntiyamumugabiza.

Dawudi i Horesha. Yonatani aza kumusura

15Dawudi amenya ko Sawuli yari akimushakashaka hose, kugira ngo amwice. Ubwo yari mu butayu bw’i Zifu, i Horesha23.15 i Horesha: kugira ngo Dawudi ahonoke Sawuli, yahungiye mu karere kadatuwe kari mu majyepfo y’igihugu, nuko agahora ava hamwe ajya ahandi. Nyamara ariko, amazina y’aho hose si ko yanditse ku ikarita..

16Bukeye, Yonatani mwene Sawuli, arahaguruka ajya kureba Dawudi i Horesha. Aramukomeza mu izina ry’Imana. 17Aramubwira ati «Humura! Ikiganza cya data Sawuli ntigiteze kugushyikira. Ni wowe uzategeka Israheli, naho jyewe nkazakungiriza, ndetse na data Sawuli arabizi neza.» 18Nuko bombi bagirana isezerano imbere y’Uhoraho, Dawudi aguma i Horesha, Yonatani asubira iwe.

Sawuli akurikirana Dawudi

19Abantu b’i Zifu barazamuka bajya kwa Sawuli i Gibeya, baramubwira bati «Mbese aho wamenye ko Dawudi yihishe iwacu, mu bihanamanga by’i Horesha, ku musozi wa Hakila, uri mu majyepfo y’amayaga? 20Nuko rero, Nyagasani, igihe uzashakira uzaze; ni twe ubwacu tuzamushyikiriza mu biganza byawe.» 21Sawuli aravuga ati «Uhoraho abahe umugisha, kuko mwangiriye impuhwe. 22Nimugende rero, mwongere mwitegereze neza mumenye aho agana, kuko bambwiye ko ari umunyamayeri menshi. 23Muzarebe ahantu hose yashobora kwihisha, maze muhitegereze; nimumara kuhamenya neza, muzagaruke kumbwira tuzajyana. Kandi niba ari hagati mu gihugu, nzamushakashaka mu mazu yose ya Yuda kugeza ubwo mubonye.»

24Nuko barahaguruka basubira i Zifu, mbere y’uko Sawuli agerayo. Dawudi n’ingabo ze bari bihishe mu kibaya kiri mu majyepfo y’amayaga, mu butayu bw’i Mawoni. 25Sawuli n’ingabo ze barahaguruka bajya kumushaka, ariko Dawudi aza kubimenya; aramanuka yihisha mu nsi y’urutare rwo mu butayu bw’i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise, akurikira Dawudi mu butayu bw’i Mawoni. 26Sawuli yanyuraga mu ibanga rimwe ry’umusozi, Dawudi n’ingabo ze bakanyura mu rindi; ariko Dawudi we yarihutaga cyane kugira ngo ahunge Sawuli. Igihe Sawuli n’ingabo ze bari bugufi yo kugota Dawudi n’abantu be ngo babafate mpiri, 27intumwa iraza ibwira Sawuli iti «Ngwino banguka, Abafilisiti bateye igihugu!» 28Sawuli rero arekeraho gukurikira Dawudi, ajya kurwana n’Abafilisiti. Ni cyo cyatumye aho hantu bahita «Urutare rw’abatandukanye.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda