Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

1Dawudi ashyira nzira arigendera, naho Yonatani agaruka mu mugi.

Dawudi agera i Nobu

2Dawudi agera i Nobu21.2 i Nobu: Dawudi yahungaga yerekeza mu gihugu cy’Abafilisiti, aza kunyura muri urwo rusisiro rwari mu burasirazuba bwa Yeruzalemu, yari igituwe n’Abayebuzi. I Nobu aho rero, hari isengero rito ryeguriwe Uhoraho, hakaba n’abaherezabitambo. Nyamara Ubushyinguro bw’Isezerano, si ho bwabaga, ahubwo bwari i Kiriyati‐Yeyarimu (1 Sam 7,1). kwa Ahimeleki, umuherezabitambo. Ahimeleki aza kumusanganira adagadwa, maze aramubaza ati «Ni kuki uri wenyine, nta bantu muri kumwe?» 3Dawudi aramusubiza ati «Umwami yantegetse ko nta muntu n’umwe ugomba kumenya ubutumwa yampaye. Naho abantu banjye, nababwiye aho tuza guhurira.» 4Dawudi yongera kubaza umuherezabitambo, ati «Mbese nta cyo mufite ngo mungaburire? Nibura mumpe imigati itanu cyangwa ikindi mwaba mufite icyo ari cyo cyose.» 5Nuko umuherezabitambo aramusubiza ati «Nta migati isanzwe dufite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho21.5 imigati yeguriwe Uhoraho: ni ya migati y’umumuriko ivugwa mu Iyim 25,30; Lev 24,59. Ubusanzwe, abaherezabitambo bonyine ni bo bari bafite uburenganzira bwo kuyirya. Ariko iyo byabaga bibaye ngombwa, bari bafite uruhusa rwo kuyihaho n’undi ubonetse wese, ariko agategekwa kuba yisukuye.; niba abo bantu bawe baririnze abagore bashobora kuyirya.»

6Dawudi aramusubiza ati «Ni koko, twabujijwe abagore, nk’uko bisanzwe iyo ngiye ku rugamba; kuri iyo ngingo ni abere rwose. Uru rugendo ni nk’urusanzwe, ariko rushimishije Uhoraho kubera impamvu zarwo.» 7Nuko umuherezabitambo amuha imigati akuye mu Ngoro kuko nta yindi yari ibonetse, uretse iyari iteguye ku meza y’Uhoraho, isimbuzwa ishyushye ku munsi bayikuyeho.

8Uwo munsi kandi, hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari watinze mu Ngoro, imbere y’Uhoraho. Yitwaga Dowegi Umunyedomu, akaba yari umutware w’abashumba ba Sawuli.

9Dawudi abaza Ahimeleki, ati «Mbese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Naje ntazanye inkota yanjye, habe n’indi ntwaro mfite, kuko ubutumwa bw’umwami bwihutirwaga.» 10Umuherezabitambo aramusubiza ati «Hano hari inkota ya Goliyati, wa Mufilisiti watsinze mu Kibaya cy’Umushishi: dore ngiriya aho izingiye mu gitambaro inyuma y’isanduku ibitse uruhago rurimo amabuye y’ubufindo. Niba rero uyishaka uyifate, kuko nta yindi iri hano.» Dawudi aravuga ati «Nta yindi yahwana na yo! Yimpereze.»

Dawudi mu Bafilisiti b’i Gati

11Uwo munsi Dawudi afata inzira, ahungira kure ya Sawuli, agera kwa Akishi umwami w’i Gati. 12Abagaragu ba Akishi baramubwira bati «Uyu se si we Dawudi, umwami w’igihugu? Si we bateyeho imbyino ngo: Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza?» 13Dawudi azirikanye ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w’i Gati. 14Ubwo aherako arisarisha, asimbagurika mu maboko yabo, atangira guharabika inzugi, ari na ko ata inkonda zikamanuka mu bwanwa bwe.

15Akishi ni ko kubwira abagaragu be, ati «Murabona neza ko uyu muntu ari umusazi! None ni kuki mumunzaniye? 16Ese abasazi ni cyo mbuze byatuma munzanira uyu ngo ansaragurike imbere? Ubu se, murabona uyu yakwinjira mu nzu yanjye?»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda