Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


18

1Nuko Dawudi amaze kuvugana na Sawuli, Yonatani ahita amwihambiraho, amukunda nk’uko yikunda. 2Uwo munsi, Sawuli ahita agumana Dawudi, ntiyamukundira gusubira kwa se. 3Nuko Yonatani agirana isezerano na Dawudi, kuko yamukundaga nk’uko yikunda. 4Yonatani yiyambura igishura yari yiteye, maze agiha Dawudi ndetse amuha n’ibyo yari yambaye ku rugamba, kugeza ku nkota ye, umuheto we n’umukandara we. 5Aho Sawuli amwohereje gutabara hose, Dawudi yaratsindaga, bituma amugira umugaba w’ingabo ze. Yari akunzwe na rubanda rwose, ndetse n’abagaragu ba Sawuli baramukundaga.

Sawuli ashaka kwica Dawudi

6Igihe batabarutse, Dawudi amaze gutsinda Umufilisiti, abagore basohoka mu migi yose ya Israheli baza gusanganira umwami Sawuli, bafite ingoma n’inanga, baririmba kandi babyina imbyino z’ibyishimo. 7Abo bagore basingizaga bikiranya, bavuga bati «Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza.»

8Sawuli yumvise ayo magambo aramurakaza cyane, maze aravuga ati «Dawudi bamubazeho abantu ibihumbagiza, naho jyewe bambaraho igihumbi cyonyine. None se ashigaje kindi ki kitari ubwami!» 9Guhera uwo munsi, Sawuli atangira kureba nabi18.9 kureba nabi: Sawuli yari azi ubutwari bwa Dawudi, n’ukuntu amaze kwamamara hose, maze guhera ubwo aterwa inkeke n’uko yazamusimbura ku ngoma. Naho Dawudi we, ntiyashakaga guhemukira uwo muntu witorewe n’Imana, ariko ibyo ntibibuze Sawuli kumureba nabi, ndetse nyuma yagerageje no kumwica. Dawudi.

10Bukeye, umwuka mubi uturutse ku Mana ufata Sawuli, atangira gusaragurika mu nzu ye. Ubwo Dawudi akaba aracuranga inanga ye, nk’uko yabigenzaga mu yindi minsi, naho Sawuli afite icumu rye mu ntoki. 11Nuko Sawuli akorera icumu rye, yibwira ati «Ngiye kubamba Dawudi ku rukuta!» Maze Dawudi amwizibukira incuro ebyiri.

12Sawuli yahise atinya Dawudi kuko Uhoraho yari kumwe na we, naho Sawuli, Uhoraho akaba yaramwitaruye. 13Sawuli abibonye atyo amwikura iruhande, amugira umugaba w’ingabo igihumbi. Dawudi yatabaranaga na zo kandi bagatabarukana, 14maze aho ateye hose akahatsinda, kuko Uhoraho yabaga ari kumwe na we. 15Nuko Sawuli abonye ibyo bikorwa byose kandi bikomeye, aramutinya. 16Naho Abayisraheli n’Abayuda bose bakomeza gukunda Dawudi, kuko yari umugaba wabo, agatabarana na bo kandi bagatabarukana.

Sawuli ashyingira Dawudi umukobwa we Mikali

17Bukeye Sawuli abwira Dawudi, ati «Dore Meraba umukobwa wanjye w’imfura, ni we nzagushyingira, ariko urakomeze kuba intwari ku mirimo yanjye, kandi urwane intambara z’Uhoraho.» Sawuli yaribwiraga ati «Ntazangwaho, ahubwo azicwe n’Abafilisiti.» 18Dawudi abwira Sawuli ati «Jye naba ndi nde, cyangwa se ubwoko bwa data bwaba ari ubuhe muri Israheli, kugira ngo mbe umukwe w’umwami?» 19Ariko Meraba umukobwa wa Sawuli, ngo agere igihe cyo kumushyingira Dawudi, arongorwa na Adiriyeli w’i Mehola.

20Hanyuma ariko, Mikali umukobwa wa Sawuli aza kubenguka Dawudi; babibwiye Sawuli biramushimisha. 21Ubwo Sawuli yaribwiraga ati «Ngiye kumumushyingira amubere umutego, maze Abafilisiti bazabone uko bamwica.» Kabiri kose Sawuli abwira Dawudi, ati «Uyu munsi uraba umukwe wanjye.» 22Nuko Sawuli ategeka abagaragu be, ati «Mushyire Dawudi ahiherereye, maze mumubwire muti ’Dore umwami aragushima, ndetse n’abagaragu be bose baragukunda! Wemere ube umukwe w’umwami.’» 23Abagaragu ba Sawuli babwira Dawudi ayo magambo, maze Dawudi arabasubiza ati «Mbese murahamya ko byoroshye kuba umukwe w’umwami? Jyewe rero ndi umutindi kandi ndasuzuguritse!» 24Nuko abagaragu ba Sawuli bamutekerereza uko Dawudi yababwiye.

25Sawuli yongera kubabwira ati «Muzabwire Dawudi muti ’Nta yindi nkwano umwami akeneye, itari ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisiti, kugira ngo abone uko umuhorera abanzi be.’» Ubwo Sawuli yibwiraga ko Dawudi azicwa n’Abafilisiti. 26Abagaragu ba Sawuli ngo bamare kubwira Dawudi ayo magambo, yishimira kuba umukwe w’umwami. Ariko igihe cyo kumushyingira kitari cyagera, 27Dawudi arahaguruka ajyana n’ingabo ze ku rugamba, yica abantu magana abiri mu Bafilisiti. Nuko Dawudi azanira umwami ibinyita byakebwe ku Bafilisiti, babibarira imbere y’umwami, kugira ngo Dawudi abe umukwe we. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali.

28Sawuli amenya neza ko Uhoraho ari kumwe na Dawudi, kandi ko n’inzu yose ya Israheli imukunda. 29Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawudi, kandi arushaho kumwanga. 30Bukeye, Abafilisiti bongera kugaba ibitero. Buri gihe uko bateraga, Dawudi yarabatsindaga, akarusha kure abagaragu bose ba Sawuli. Nuko bituma izina rye riba icyamamare.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda