Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Samweli yimika Dawudi ngo abe umwami wa Israheli

1Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.» 2Samweli aravuga ati «Nzajyayo nte? Sawuli nabyumva azanyica.» Uhoraho aramubwira ati «Ujyane inyana, maze uzavuge uti ’Nzanywe no gutura Uhoraho igitambo.’ 3Nujya gutura igitambo, uzahamagare Yese. Ni jyewe ubwanjye uzakwereka icyo ugomba gukora, uwo nzakwereka uzamunsigira amavuta16.3 uzamunsigira amavuta: ni ukugira ngo abe umwami Uhoraho yihitiyemo..»

4Samweli agenza uko Uhoraho yamubwiye. Ageze i Betelehemu, abakuru b’umugi bamusanganira badagadwa, maze baramubaza bati «Mbese uzanywe n’amahoro?» 5Samweli arabasubiza ati «Nzanywe n’amahoro? Nje gutura Uhoraho igitambo. Nimwitagatifuze16.5 nimwitagatifuze: kugira ngo bitegure gutura igitambo, Abayisraheli biyuhagira umubiri wose, bakambara imyambaro ibigenewe; baba nta yo bafite, bakamesa iyo basanganywe. maze duturane igitambo.» Nuko atagatifuza Yese n’abahungu be, maze abatumira mu gitambo.

6Bamaze kuhagera, Samweli ngo arabukwe umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, aribwira ati «Nta kabuza, uwo Uhoraho yatoye ageze imbere ye!» 7Uhoraho abwira Samweli, ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.» 8Yese ahamagara Abinadabu, amuhagarika imbere ya Samweli, ariko Samweli atera hejuru avuga ati «Uyu nguyu na none si we Uhoraho yatoye.» 9Yese amwereka Shama, maze Samweli aravuga ati «Uyu na none si we Uhoraho yatoye.» 10Yese amwereka abahungu be barindwi, Samweli ati «Nta we Imana yatoye muri bo.»

11Ubwo Samweli abaza Yese, ati «Mbese abahungu bawe ni aba ngaba bonyine?» Yese aramusubiza ati «Hari umuhererezi, akaba aragiye amatungo.» Samweli ni ko kubwira Yese, ati «Tuma bajye kumuzana, kuko tutari bujye ku meza atageze hano.» 12Yese amutumaho. Uwo muhungu yari inzobe, akagira mu maso hateye ubwuzu kandi n’igihagararo cye cyizihiye16.12 igihagararo cye cyizihiye: n’ubwo uwo musore Dawudi yari afite uburanga cyane, si cyo Imana yamutoreye, ahubwo yamukundiye ubupfura bw’umutima we.. Uhoraho abwira Samweli, ati «Haguruka umusige amavuta, kuko ari we natoye.» 13Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.

Dawudi akorera Sawuli16.13 Dawudi akorera Sawuli: igitabo cya Samweli kidutekerereza uko Dawudi yatangiye gukorera Sawuli mu nkuru ebyiri zinyuranye. Muri iyi (16.14–23), baratubwira ukuntu Dawudi yari umusore uzi gucuranga inanga cyane, hanyuma umwami akamutumiza ngo ajye amutaramira, ndetse Dawudi akajya amutwaza intwaro bagiye ku rugamba. Naho mu nkuru yindi ikurikiyeho (17.12–57), baraturondorera ukuntu uwo musore Dawudi yari umushumba, nyuma aza kugemurira bakuru be aho bari batabaye mu ngabo za Sawuli, maze yica wa Mufilisiti w’igihanyaswa. Nuko Sawuli abibonye atyo, ahita amugumana mu ngabo ze.

14Icyo gihe umwuka w’Imana wari wavuye muri Sawuli, kandi umwuka mubi16.14 umwuka mubi: ni nk’aho bavuze ko Sawuli yataye umutwe. Koko kandi, yari amaze gucika intege, agahora akeka ko abo babana bamugambanira; maze abagaragu be bakibwira ko abonye ujya amuririmbira, yacururuka. utumwe n’Uhoraho wamubuzaga uburyo. 15Abagaragu be baramubwira bati «Dore umwuka mubi utumwe n’Imana, ni wo ukubuza uburyo. 16None shobuja, abagaragu bawe ngaba imbere yawe: tegeka ko bagushakira umucuranzi kugira ngo ugubwe neza.»

17Nuko Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire rero umuntu uzi gucuranga neza, maze mumunzanire!» 18Bukeye, umwe muri bo aramubwira ati «Nabonye umuhungu wa Yese w’i Betelehemu, azi gucuranga neza; ni umusore w’intwari kandi uzi kurwana, avugana ubwitonzi kandi akaba umuntu w’igikundiro. Uhoraho ari kumwe na we.» 19Sawuli ni ko kohereza intumwa kwa Yese, aramubwira ati «Nyoherereza umuhungu wawe Dawudi, wa mushumba w’amatungo.» 20Yese afata indogobe, ayihekesha imigati, umwana w’ihene n’umufuka w’uruhu urimo divayi, maze abiha Dawudi ngo abishyire Sawuli.

21Dawudi agera atyo kwa Sawuli, atangira kumukorera. Sawuli aramukunda cyane, nuko Dawudi akajya amutwaza intwaro ze. 22Sawuli atuma kuri Yese, ati «Ngusabye ko Dawudi akomeza kunkorera, kuko yanyuze.» 23Nuko umwuka mubi uturutse ku Mana waba ufashe Sawuli, Dawudi agafata inanga ye, akamucurangira, maze Sawuli agacururuka, akumva amerewe neza, kandi umwuka mubi ukamuvamo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda