Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

1Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize10.1 wagusize: iteka uwimikirwaga kuba umwami, umuhanuzi cyangwa umuherezabitambo yamusigaga amavuta (reba 16,13); 1 Bami 1,39; 2 Bami 9,6; 11,12). Ni cyo cyari ikimenyetso cyerekana ko umwami yeguriwe Imana, ari na yo yabaga ahagarariye hano ku isi., ngo ube umutware w’umuryango we? 2Uyu munsi nitumara gutandukana, urahura n’abagabo babiri hafi y’imva ya Rasheli, ku rubibi rw’igihugu cya Benyamini i Selisa. Bari bukubwire bati ’Indogobe wari wagiye gushaka zarabonetse, kandi so ntagihagaritse umutima kubera indogobe, ahubwo awuhagaritse kubera wowe. Ariho aravuga ati ’Noneho iby’umwana wanjye byo ndabigira nte?’ 3Nutirimuka aho ngaho, uzagera ku giti cy’umushishi w’i Taboru. Uzahahurira n’abagabo batatu bazamuka bajya gusenga Imana i Beteli, umwe azaba ahetse abana b’ihene batatu, undi atwaye imigati itatu, naho uwa gatatu yikoreye uruhago rw’uruhu rurimo divayi. 4Bazakuramutsa kandi baguhe n’imigati ibiri: uzayakire. 5Hanyuma uzagera i Gibeya ku musozi w’Imana, aho abatware b’Abafilisiti batuye. Niwinjira aho mu mugi, uzahahurira n’itorero ry’abahanuzi10.5 itorero ry’abahanuzi: aha ngaha, ni bwo bwa mbere twumvise bavuga iby’utwo dutsiko tw’abahanuzi, babagaho mu gihe cy’abacamanza ndetse na nyuma yaho. Bari abantu bihebeye Uhoraho, maze bakarema amatorero, bakazenguruka igihugu cyose batwawe, baririmba banabyina, bakibwira batyo ko Imana yabahaye guhanura (reba 1 Sam 19,20–24; 1 Bami 22,10). Nyuma yaho hashize igihe, ni bwo hongeye kwaduka bene ayo matorero y’abahanuzi; ariko bo, ntibagenzaga nk’aba mbere, ahubwo baturaga hamwe bagasangira byose, kandi bagahugukira gukora no gusenga. Ndetse no muri 2 Bami (4.1; 4,38–41; 6,1–7) badutekerereza ukuntu Elisha yabaye umuyobozi wa rimwe muri ayo matorero. bariho bahanura; baherekejwe n’inanga, ingoma, imyirongi n’imiduri, bava ahirengeye gusenga. 6Nuko umwuka w’Uhoraho uzakuzuremo, uhinduke umuntu mushya, maze nawe utangire guhanura hamwe na bo. 7Ubwo numara kubona ibi bimenyetso, uzakore ikizaba gikwiye, kuko Imana izaba iri kumwe nawe. 8Nyuma y’ibyo, uzantanga i Giligali, naho jye nzamanuka ngusangayo, kugira ngo duture Imana ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Uzantegereza iminsi irindwi kugeza ko ngusangayo, nkazakumenysha icyo ugomba gukora.»

Sawuli asubira iwabo

9Uwo munsi, Sawuli agitirimuka aho yari kumwe na Samweli, Imana imushyiramo umutima mushya, na bya bimenyetso byose bihera ko birigaragaza. 10Nuko ageze i Gibeya, itorero ry’abahanuzi riza rimusanga. Umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze na we aratwarwa, atangira guhanura hamwe na bo. 11Abari bamuzi kuva kera, bamubonye ahanura hamwe n’abandi bahanuzi, baravuga bati «Ni ibiki byabaye kuri mwene Kishi? Sawuli se na we ari mu bahanuzi?» 12Umwe mu batuye ako karere afata ijambo, agira ati «Mbese abo ni bene nde10.12 ni bene nde? Abo bahanuzi basabagiraga babyina bakora hirya no hino, akenshi rubanda ntibabubahaga cyane; byongeye kandi bari bazi ko batavutse mu miryango ikomeye. Ni na cyo cyatumye banegura Sawuli bakamuciraho umugani, kuko yari abivanzemo kandi ari umuntu wiyubashye.?» Ni cyo cyatumye iryo jambo riba nk’umugani, ngo «Sawuli se na we ari mu bahanuzi?»

13Nuko ngo bamare guhanura, Sawuli agera iwabo. 14Se wabo wa Sawuli aramubaza, we n’umugaragu we, ati «Mbese mwari mwaragiye he?» Aramusubiza ati «Twari twaragiye gushaka indogobe zacu; tubonye tuzibuze tujya kwa Samweli.» 15Se wabo wa Sawuli aravuga ati «Ndakwinginze ngo umbwire ibyo Samweli yababwiye.» 16Nuko Sawuli abwira se wabo, ati «Yatubwiye ko indogobe zacu zabonetse.» Ariko ibyerekeye ubwami Samweli yamubwiye, arabimuhisha.

Sawuli atorerwa kuba umwami wa Israheli bakoresheje ubufindo

17Samweli akoranyiriza rubanda rwose imbere y’Uhoraho i Misipa. 18Nuko abwira Abayisraheli, ati «Dore uko Uhoraho Imana ya Israheli avuze: Ni jye wakuye Israheli mu Misiri, mbakiza ibiganza by’Abanyamisiri n’abami bose bari babashikamiye. 19Ariko none mwebwe mwaretse Imana yanyu, Yo ibakiza mu byago byanyu no mu mibabaro yanyu yose, maze muravuga muti ’Ahubwo twimikire umwami.’ None rero, nimwiyereke Uhoraho, mukurikije imiryango n’amazu mukomokamo.»

20Nuko Samweli akoranya imiryango yose ya Israheli, maze hatorwa umuryango wa Benyamini. 21Arongera akoranyiriza hamwe umuryango wa Benyamini, buri nzu ukwayo, maze inzu ya Matiri iba ari yo itorwa. Hanyuma akoranya inzu ya Matiri, umuntu ku wundi; maze hatorwa Sawuli mwene Kishi, ariko bamushatse baramubura.

22Nuko babaza Uhoraho, bati «Mbese yaba yaje hano?» Uhoraho arabasubiza ati «Nguriya aho yihishe bugufi y’imitwaro.» 23Bagenda biruka baramuzana, ahagarara hagati ya rubanda: yanabasumbyaga bose umutwe n’intugu. 24Samweli ni ko kubwira rubanda, ati «Mbese mwabonye uwo Uhoraho yatoranyije kubabera umwami? Nta n’undi uhwanye na we muri rubanda rwose!» Nuko baterera hejuru icyarimwe bavuga bati «Harakabaho umwami!»

25Samweli aherako abasobanurira imihango yose y’ubwami, ayandika mu gitabo, agishyira imbere y’Uhoraho. Nuko asezerera rubanda, buri muntu ajya iwe. 26Sawuli na we ajya iwabo i Gibeya, ashagawe n’ingabo zatowe n’Imana. 27Ariko bamwe b’ibiburabwenge baravuga bati «Mbese uyu nguyu azadukiza ate?» Baramusuzugura, ndetse banga no kumuha amaturo. Ibyo ariko Sawuli ntiyabyitaho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda