Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa ya mbere ya Petero

IJAMBO RY’IBANZE

Umwanditsi

Dukurikije ibyanditse muri iyi baruwa, dusanga rwose yaranditswe na Petero, «intumwa ya Yezu Kristu» (1,1), «umukuru w’ikoraniro» n’» umuhamya w’ububabare bwa Kristu» (5,1); ibaruwa ye yayanditse yifashishije Silivani (5,12), ari kumwe kandi na Mariko «umwana we» (5,13).

Uruhererekane rw’abakristu, iyi baruwa ruyitirira Petero, umutware w’intumwa. Yayandikiye i Roma (ari yo ahimba «Babiloni» 5,13), ari na ho yapfiriye ahowe Kristu ku ngoma ya Neroni (muri 64 cyangwa 67), nk’uko byemezwa n’uruhererekane rw’abakristu. Iyi baruwa yohererejwe za Kiliziya nyinshi zo muri Aziya (1,1); birashoboka ko Petero yaba yarazisuye mbere yo kujya i Roma.

Icyo iyi baruwa igamije

Icyo Petero aharanira, ni ugushyigikira ukwemera kw’abakristu bari mu bigeragezo by’amoko yose; ibitutsi cyangwa imibereho mibi byari bibashikamiye. Muri iyi baruwa rero, usangamo amagambo anyuranye yo gushishikaza abari mu kaga, agenda abisikana ariko mu buryo butavanguye. Dore ingero zimwe na zimwe z’izo nama abagira.

Ni ngombwa kwiyumanganya gitwari mu bigeragezo, nk’uko Kristu yabiduhayemo urugero (2,21–25; 3,18; 4,1). Abakristu na bo bagomba kwihanganira ububabare nka We, bakaba bahirwa niba imibabaro ituruka ku kwemera kwabo no ku myifatire yabo myiza (2,19–25; 3,14–17; 4,12–19).

Inabi bagirirwa yiturwe ineza, urukundo, ukumvira abategetsi (2,13–17), no kwicisha bugufi imbere ya bose (4,7–11; 4,19).

Usoma iyi baruwa atangazwa cyane no kubona ukuntu inama z’ingirakamaro zijyana n’inyigisho z’amahame y’ingenzi y’ubukristu. Uzabonamo ingingo nyinshi zerekeye batisimu (1,3; 1,23; 2,2; 3,21); hakabamo n’inyigisho ihebuje ku byerekeye agaciro nyako k’abakristu, bo «bwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezagitambo ba cyami, ihanga ritagatifu», ari bo kandi «amabuye mazima yubakwamo Ingoro ya Roho», bakaba bagenewe «kwituraho ibitambo bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu» (2,4–10).

Uzasangamo kandi ingingo zishishikariza abakristu kubaho nk’abagenzi kuri iyi si (1,1; 2,11), aho tumara igihe gito (1,6; 1,17), dutegereje umurage wo mu ijuru (1,4). Uzasangamo n’uburyo bwo kubaho gitwari ku isi, mu kubanira neza abatemera nk’aho ari abavandimwe (2,11–25; 3,1–12; 4,7.11); bityo rero «nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu» (3,15).

Uretse ibyo tumaze kuvuga, muri iyi baruwa, hari Uvugwa hose, agasumba byose: ni Kristu Nyagasani, we Ntore y’Imana.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda