Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

Salomoni atunganya ubwami bwe

1Umwami Salomoni yari umwami wa Israheli yose. 2Abatware bamufashaga mu kazi ni aba: umuherezabitambo Azariyahu mwene Sadoki; 3Elihorefu na Ahiya mwene Shisha b’abanditsi; Yehoshafati mwene Ahiludi umunyamabanga we; 4Benayahu mwene Yehoyada wari umutware w’ingabo; abaherezabitambo Sadoki na Abiyatari; 5umukuru w’abatware Azariyahu mwene Natani; Zabudi mwene Natani wari icyegera cy’umwami; 6Ahishari wari umutware w’ingoro, na Adoramu mwene Abida wari umutware w’abakoraga imirimo y’uburetwa.

7Salomoni yari afite n’abatware cumi na babiri bakwijwe muri Israheli yose kugira ngo bajye bazanira umwami n’urugo rwe amakoro; buri wese yafataga ukwezi kumwe mu mwaka ko kuzana ayo makoro. 8Amazina yabo ni aya:

Mwene Huru, wari ushinzwe akarere k’imisozi miremire ya Efurayimu;

9mwene Dekeri, wari ushinzwe akarere ka Makasi, Shahalivimu, Betishemeshi na Eloni na Betihanani;

10mwene Hesedi, wari ushinzwe Aruboti n’akarere ka Soko n’igihugu cyose cya Heferi;

11mwene Abinadabu, wari ushinzwe imisozi miremire ya Dori; umugore we yitwaga Tafati, akaba n’umukobwa wa Salomoni;

12Bahana mwene Ahiludi, wari ushinzwe akarere ka Tanaki na Megido, n’akarere ka Betisheyani iruhande rwa Saritani mu nsi ya Yizireyeli, uhereye i Betisheyani ukageza kuri Abeli‐Mehola, kandi ukageza hakurya ya Yokumowamu;

13mwene Geberi, wari ushinzwe Ramoti muri Gilihadi n’ingando za Yahiri mwene Manase, zari muri Gilihadi; wari ushinzwe kandi akarere ka Arugobu muri Bashani kari kagizwe n’imigi ikomeye mirongo itandatu, ikikijwe n’inkuta z’amabuye kandi igakingishwa amapata y’umuringa;

14Ahinadabu mwene Ido, wari ushinzwe akarere ka Mahanayimu;

15Ahimasi, wari ushinzwe akarere ka Nefutali; na we yari yararongoye umukobwa wa Salomoni witwa Basimata;

16Bahana mwene Hushayi, wari ushinzwe akarere ka Asheri n’aka Beyaloti;

17Yehoshafati mwene Paruwahi, wari ushinzwe akarere ka Isakari;

18Shimeyi mwene Ela, wari ushinzwe akarere ka Benyamini;

19Geberi mwene Uri, wari ushinzwe akarere ka Gilihadi n’igihugu cyose cya Sihoni umwami w’Abahemori, n’icya Ogi umwami wa Bashani.

Uretse abo cumi na babiri hari kandi umutware mu gihugu cya Yuda4.19 mu gihugu cya Yuda: umuryango wa Yuda, wari utoneshejwe; twakeka ko batanatanga umusoro nk’abandi, ni na cyo cyatumye nyuma indi miryango ibijujutira..

20Abayuda n’Abayisraheli bari benshi cyane bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Bari bafite ibyo barya n’ibyo banywa, mbese bari bamerewe neza.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda