Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


15

Abiyamu, Umwami wa Yuda (913–911)

(2 Matek 13.1–3, 22–23)

1Abiyamu yimitswe kuba umwami wa Yuda, mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yerobowamu mwene Nebati. 2Yamaze imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Mahaka, akaba umukobwa wa Abusalomu. 3Yakoze ibibi byose byakozwe na se mbere ye; umutima we ntiwatunganira Uhoraho, Imana ye, nk’uko uw’umubyeyi we Dawudi wamutunganiraga. 4Ariko kubera Dawudi, Uhoraho Imana ye yamusigiye urumuri muri Yeruzalemu, ihamishaho umwe mu bana be ngo akomeze Yeruzalemu, 5bitewe n’uko Dawudi yakoraga ibitunganiye amaso y’Uhoraho, ntiyateshuka ku byo Uhoraho yamutegetse gukora, keretse mu bya Uriya w’Umuhiti.

6-7Ibindi bigwi bya Abiyamu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Habaye intambara y’urudaca hagati ya Abiyamu na Yerobowamu. 8Abiyamu yaratanze, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Asa ni we wamuzunguye ku ngoma.

Asa, Umwami wa Yuda (911–870)

(2 Matek 14.1–2; 15.16–19; 16.1–6, 11–14)

9Yerobowamu, umwami wa Israheli, amaze imyaka makumyabiri ari ku ngoma, Asa yimikiwe kuba umwami wa Yuda. 10Yamaze imyaka mirongo ine n’umwe i Yeruzalemu ari ku ngoma; nyirakuru yitwaga Mahaka, akaba umukobwa wa Abusalomu. 11Asa yakoze ibitunganiye Uhoraho, nk’uko sekuruza Dawudi yabigenje. 12Yaciye ubuhabara mu gihugu kandi akuraho amashusho y’ibigirwamana ba sekuruza bari baradukanye. 13Ndetse yavanye na nyirakuru Mahaka ku rwego rw’ubugabekazi kuko yari yikoreshereje ishusho ry’ikigirwamana Ashera; Asa yatemye icyo kigirwamana agitwikira mu kibaya cya Sedironi. 14Ariko amasengero y’ahirengeye ntiyavuyeho. Nyamara umutima wa Asa wakomeje gutunganira Uhoraho mu gihe cyose yabayeho. 15Yashyize mu Ngoro ibintu se na we ubwe beguriye Imana; nka feza, zahabu, n’ibindi bikoresho.

16Asa na Bayesha, umwami wa Israheli, barwanye mu gihe cyose babayeho. 17Bayesha, umwami wa Israheli, atera Yuda maze urugo rw’umugi wa Rama ararwubaka ararukomeza kugira ngo azibire inzira Asa, umwami wa Yuda. 18Asa afata feza na zahabu byari bisigaye byo mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, abiha abagaragu be kugira ngo babyoherereze Beni‐Hadadi mwene Tibirimoni, umwuzukuru wa Heziyoni, akaba umwami wa Aramu kandi akaba yari atuye i Damasi. Asa abwira Beni‐Hadadi ati 19«Reka tugirane isezerano, nk’uko data na so barigiranye. Nkohorereje amaturo ya feza na zahabu, maze uce ku isezerano wagiranye na Bayesha, umwami wa Israheli, areke gukomeza kuntera.»

20Beni‐Hadadi yumvira umwami Asa; agaba ibitero bitera imigi ya Israheli, atsinda umugi wa Iyoni, uwa Dani, uwa Abeli‐Betimaka, akarere kose ka Kineroti n’igihugu cyose cya Nefutali. 21Bayesha amaze kumva iyo nkuru, ahita areka gukomeza umugi wa Rama, ajya kwibera i Tirisa. 22Umwami Asa atumira Abayuda bose, hatagize n’umwe usigara, barikora bajya i Rama aho Bayesha yubakaga, bahakura amabuye n’ibiti. Umwami Asa abyubakisha Geba y’Ababenyamini na Misipa.

23Ibindi bikorwa byose bya Asa, ubutwari bwe, ibyo yakoze byose, imigi yubatse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda, uretse ko ageze mu zabukuru yarwaye ibirenge? 24Nuko Asa aratanga, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa sekuruza Dawudi. Umuhungu we Yozafati aba ari we umuzungura ku ngoma.

Nadabu, Umwami wa Israheli (910–909)

25Nadabu mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Israheli, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda; yamaze imyaka ibiri ategeka Israheli. 26Yakoze ibidatunganiye Uhoraho; agendera mu nzira za se kandi akurikiza icyaha se yari yarakoresheje Israheli15.26 se yari yarakoresheje Israheli: ibitabo byombi by’abami bikunda kugaruka kenshi kuri icyo cyaha Yerobowamu yakoze, akakirohamo n’Abayisraheli bose: yitandukanyije n’inzu ya Dawudi, ariko cyane cyane yagereranyije Uhoraho n’inyana ya zahabu yikoreye; aho kumusengera i Yeruzalemu kandi ariho yihitiyemo, ajya kwambariza Uhoraho i Dani n’i Beteli.. 27Bayesha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari, aramugambanira. Bayesha amwicira i Gibetoni y’Abafilisti, mu gihe Nadabu n’Abayisraheli bose bari bagose Gibetoni. 28Bayesha yishe Nadabu mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, aba ari we umuzungura ku ngoma. 29Akimara kwimikwa, yishe abo mu muryango wa Yerobowamu bose, arabatsemba, ntiyagira n’umwe asiga, nk’uko Uhoraho yari yabivuze15.29 yari yabivuze: reba 14,10–16. atumye umugaragu we Ahiya w’i Silo. 30Abica abahoye ibyaha bya Yerobowamu n’ibyo yoheje Abayisraheli ngo bakore, bagacumura kuri Uhoraho, Imana ya Israheli.

31Ibisigaye by’ibikorwa bya Nadabu, ibyo yakoze byose, ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? (32)15.31 (32): muri uyu murongo basubiramo ijambo ku rindi ibyavuzwe muri 14,16, tugakeka ko byatewe no kwibeshya.

Bayesha, Umwami wa Israheli (909–886)

33Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Bayesha mwene Ahiya yima ingoma, ategeka Israheli yose atuye i Tirisa mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ine. 34Yakoze ibidatunganiye amaso y’Uhoraho, akurikiza imigenzereze ya Yerobowamu, n’icyaha yari yarakoresheje Abayisraheli.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda