Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

Irindi rondora ry’abakomoka kuri Benyamini8.1 Benyamini: muri 7,6–12, twahasomye intondeke ya mbere y’abakomoka kuri Benyamini. Nyamara ubu umwanditsi amugarutseho, yongera kuturondorera abandi bamukomokaho. Uwo muryango rero awibanzeho, kubera izi mpamvu uko ari ebyiri: mbere na mbere ni uko abenshi mu Babenyamini bazajya gutura i Yeruzalemu (8.15–28; 9,7–9); hanyuma akatubwira umuryango wa Sawuli, wa mwami wa mbere, kuko ari wo yavutsemo (8.33–40).

1Benyamini abyara Bela w’imfura ye, Ashubeli ni uwa kabiri, Ahura ni uwa gatatu, 2Noha ni uwa kane na Rafa ni uwa gatanu. 3Bela abyara abahungu ari bo: Adari, Gera se wa Ehudi, 4Abishuwa, Nahamani, Ahowa, 5Gera, Shefutani na Huramu.

6Aba ni bo bene Ehudi, ni bo babaye abatware b’amazu y’abaturage b’i Geba, kandi babahungishiriza i Manahati: 7ni Nahamani, Ahiya na Gera (ni we wabahungishije) kandi abyara Uza na Ahihudi.

8Sharayimu yirukanye abagore be babiri Hushima na Bahara, ari mu mirambi ya Mowabu. 9Ku mugore we wundi Hodesha, abyara Yobabu, Sibiya, Mesha na Malikomu, 10Yawusi, Sakiya na Marima. Abo ni bo bahungu be, abatware b’amazu. 11Kuri Hushimu yari yarabyaye Abitubu na Elipali. 12Bene Elipali ni Eberi, Misheyamu na Shemedi. Ni we wubatse Ono na Lodi n’insisiro zaho.

13Beriya na Shema bari abakuru b’imiryango y’abatuye i Ayaloni. Ni bo birukanye abaturage b’i Gati barahunga. 14Abavandimwe babo bitwaga Shashaki na Yeremoti. 15Zebadiya, Aradi, Ederi, 16Mikayeli, Yishupa na Yoha bari bene Beriya.

17Zebadiya, Meshulamu, Hiziki, Heberi, 18Yishumerayi, Yiziliya na Yobabu bari bene Elipali.

19Yakimu, Zikuri, Zabudi, 20Eliyonayi, Siletayi, Eliyeli, 21Adaya, Beraya, na Shimurati bari bene Shimeyi.

22Yishupani, Eberi, Eliyeli, 23Abudoni, Zikuri, Hanani, 24Hananiya, Elamu, Antotiya, 25Yifudeya na Penuweli bari bene Shashaki.

26Shamusherayi, Shehariya, Ataliya, 27Yareshiya, Eliya, na Zikuri, bari bene Yerohamu.

28Abo bose bari abatware b’amazu yabo, hakurikijwe ibisekuruza byabo. Bari batuye i Yeruzalemu.

29I Gibewoni hari hatuye uwashinze Gibewoni, ari we Yeyeli; umugore we akitwa Mahaka. 30Yabyaye umuhungu we w’imfura Abudoni, na Suri, Kishi, Behali, Neri, Nadabu, 31Gedori, Ahiyo, Zekeri na Mikiloti. 32Mikiloti uwo abyara Shimeya. Abo na bo, kimwe n’abavandimwe babo, bari batuye i Yeruzalemu.

Abakomoka kuri Sawuli

33Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani, Malekishuwa, Abinadabu na Eshibehali. 34Umuhungu wa Yonatani ni Meribehali. Meribehali abyara Mika. 35Bene Mika ni Pitoni, Meleki, Tareya na Ahazi.

36Ahazi abyara Yehoyada. Yehoyada abyara Alemeti, Azimaweti na Zimiri. Zimiri abyara Mosa. 37Mosa abyara Bineya, Bineya abyara Rafa, Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa abyara Aseli.

38Aseli abyara abana batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu, Bokuru, Ismaheli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo bose ni bo bene Aseli.

39Bene Esheki, umuvandimwe wa Aseli ni Ulamu w’imfura ye, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti. 40Bene Ulamu bari abagabo b’intwari ku rugamba bazi kurasanisha imiheto. Bari bafite abana benshi n’abuzukuru; bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari bene Benyamini.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda