Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


19

Intumwa za Dawudi zisuzugurwa

(2 Sam 10.1–5)

1Nyuma y’ibyo, Nahashi, umwami w’Abahamoni, aza gupfa, maze umuhungu we amusimbura ku ngoma. 2Nuko Dawudi aravuga ati «Sinzahemukira Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se na we atampemukiye.» Dawudi ni ko kohereza intumwa zo kumuhoza mu kababaro k’urupfu rwa se. Bityo, abagaragu ba Dawudi bagera mu gihugu cy’Abahamoni kwa Hanuni kugira ngo bamuhoze. 3Ariko abatware b’Abahamoni babwira umwami wabo Hanuni, bati «Uratekereza ko Dawudi akoherereje abo bantu be kuguhoza ari uko yubashye so? Ntuzi ahubwo ko yohereje abagaragu be kwitegereza igihugu, kugitata no kukigusha?» 4Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawudi, abogosha ubwanwa, akeba imyambaro yabo guhera hasi kugera ku matako, maze arabasezerera.

5Babibwiye Dawudi, yohereza umuntu kubasanganira, kuko bari bakozwe n’ikimwaro. Nuko umwami abatumaho ati «Muhame i Yeriko, kugeza ubwo ubwanwa buzaba bumaze kumera. Ni bwo rero muzabona kugaruka.»

Dawudi arwana n’Abahamoni n’Abaramu

(2 Sam 10.6–19)

6Hanuni n’Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Naharayimu, ab’i Mahaka n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane, kandi ngo babahe amagare n’amafarasi. 7Bakodesha batyo amagare ibihumbi mirongo itatu na bibiri, nuko umwami wa Mahaka n’abantu be baraza, bashinga ingando yabo aharebana na Medeba, naho Abahamoni na bo barakorana, bava mu migi yabo bagiye ku rugamba.

8Dawudi arabimenya, yohereza Yowabu n’ingabo zose zimenyereye intambara. 9Bukeye, Abahamoni barasohoka barema inteko mu marembo y’umugi wabo, naho abami bari baje gutabara, bo bari ukwabo ku gasozi. 10Yowabu asanga agomba guturuka urugamba imbere n’inyuma, ni ko gutoranya abantu b’intwari mu ngabo za Israheli, maze abashyira ahateganye n’Abaramu. 11Abasigaye bose abaha murumuna we Abishayi, maze abahagarika imbere y’Abahamoni. 12Nuko Yowabu abwira Abishayi, ati «Abaramu nibaramuka bandushije imbaraga, uraza kuntabara. Abahamoni kandi na bo nibakurusha imbaraga, ndibuze kugutabara. 13Ukomere, tugaragaze ubutwari kubera umuryango wacu n’imigi y’Imana yacu! Kandi Uhoraho arakore uko abishaka.»

14Nuko Yowabu n’ingabo ze basatira urugamba, kugira ngo barwane n’Abaramu, maze bo barabahunga. 15Abahamoni ngo babone ko Abaramu bahunze, na bo baherako bahunga Abishayi bataha mu mugi wabo. Yowabu areka atyo kurwana n’Abahamoni, agaruka i Yeruzalemu.

16Abaramu babonye ko baneshejwe n’Abayisraheli, bohereza intumwa ngo zijye gutabaza n’Abaramu bo hakurya y’Uruzi. Shofaki, umugaba w’ingabo za Hadadezeri ni we wabategekaga. 17Babimenyesha Dawudi, na we akoranya Abayisraheli bose, yambuka Yorudani, abageraho, maze arabitegura. Dawudi ategura ingabo ze ngo zirwane n’Abaramu, nuko baba ari bo bashoza urugamba. 18Abaramu baza guhunga Abayisraheli, nuko Dawudi abicamo abanyamagare ibihumbi birindwi, n’abandi ibihumbi mirongo ine bo mu ngabo zagenzaga amaguru. Yica na Shofaki, umugaba w’ingabo. 19Abatabaye Hadadezeri babonye ko baneshejwe n’Abayisraheli, bahakwa kuri Dawudi, baramukorera. Abaramu kandi ntibongera gutabara Abahamoni.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda