Children’s Bible

LA BIBLE POUR ENFANTS

La Bible pour Enfants est une collection d’Histoires de la Bible, de la Genèse à l’Apocalypse. Ces histoires sont illustrées pour aider les enfants à comprendre les contextes des histoires, à réaliser approximativement l’âge des personnages. Les paroles de la Bible sont tirées de la version Parole de Vie.

CHILDREN'S BIBLE

The Children’s Bible is a collection of Bible Stories from Genesis to Revelation. These stories are illustrated to help children understand the contexts of the stories, to realize approximately the ages of the characters. The words of the Bible are taken from the Word of Life version.

BIBILIYA Y'ABANA

Izi nkuru zigamije gukundisha abana Bibiliya. Inkuru 28 ziri muri iki gitabo twise “Utubuto twa Bibiliya”, zatoranijwe mu isezerano rya Kera no mu Isezerano Rishya. izi nkuru zihuje n’izo mu gitabo cyitwa “Ce que nous dit la Bible” (Icyo Bibiliya itubwira mu Kinyarwanda), naho amagambo yakoreshejwe asa rwose n’ayo muri “Bibiliya Ijambo ry’Imana”. Imyandikire n’imiterere y’iki gitabo yoroheye abasomyi b’abana. Ku batazi gusoma, inkuru ubwayo inogera amatwi bityo bakabasha kuyumva neza. Byongeye kandi, inkuru zo muri iki gitabo “Utubuto twa Bibiliya” zisobanurwa n’amashusho, ibimenyetso, n’imigenzereze by’abantu bo muri Bibiliya nk’uko Kess Kort abigaragaza. Aya mashusho yazengurutse isi yose, ku bw’utwo tubuto nyine, atugezaho inyigisho y’ingenzi iri muri buri nkuru. Kugira ngo utu “Tubuto twa Bibiliya” tubashe gukura, abana bakeneye inkunga y’ababyeyi babo cyangwa bakuru babo bazabasomera izi nkuru, bakazibasobanurira kandi bakabatoza kuzikurukiza. Umusomyi bizashimisha azabona mu mashakiro imitwe yo muri Bibiliya yakomotsemo izi nkuru z'”Utubuto twa Bibiliya”. Birashoboka ko yazagira ishyushyu ryo kujya gushaka utundi tubuto muri icyo “Kigega” kinini ari cyo Bibiliya. icyo gihe ibyiringiro dufite byo gukunda gusoma Bibiliya bizaba byujujwe.