Bibiliya Ijambo Ry’Imana

BIBILIYA IJAMBO RY’IMANA

Bibiliya Ijambo ry’Imana yamuritswe tariki 23 Mutarama 2005 nyuma y’imyaka 25 itegurwa.  Iyi Bibiliya ifitanye isano na Bibliya ntagatifu ku mvugo isobanutse n’imyandikire yayo bikagaragaza ko hagiyemo ubushake bw’amatorero na Kiliziya.

Abakuru b’amatorero na Kiliziya bemeye ku mugaragaro ko “Bibiliya Ijambo ry’Imana” ikoreshwa muri Kiliziya Gatorika, mu Matorero y’Abaprotestanti no mu Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi. Ni igikorwa cyaturutse ku bufatanye bwabo. Baboneye ho gushishikariza abakristo n’abandi bantu bose baharanira ukuri kwakira neza iyo Bibiliya nk’ubukungu bwiyongera ku bundi, bugenewe abafite inyota yo kurushaho kumenya Ijambo ry’Imana no kuryoherwa naryo mu kinyarwanda cy’iki gihe kandi cyumvikanyweho.

Abakristo banibukijwe ko Bibiliya zari zisanzweho mu kinyarwanda, arizo “ Bibiliya Yera na Bibiliya Ntagatifu” zizakomeza gukoreshwa. “Bibiliya Ijambo ry’Imana” yaje kunganira no kuba ikimenyetso gihoraho cy’ubumwe bwabo muri Kristo Yezu Umukiza w’abantu bose. (Rev Canon Emmanuel KAYIJUKA)