BIBLIYA YERA
Abaporotesitanti bageze mu Rwanda mu 1907, guhera mu 1914, Umuryango wa Bibiliya wo mu Bwonegereza wacapiye abanyarwanda b’abaporotesitanti Ubutumwa bune.
- Mu mwaka wa 1931 bari bafite Isezerano rishya ryose.
- Mu mwaka wa 1954, bari bafite Isezerano rya kera.
- Mu mwaka wa 1957, Bibiliya Yera nibwo yabonetse iturutse kuri izo Bibiliya zombi ni ukuvuga iyo mu 1931 n’iyo mu 1954.
Mu mwaka wa 1993, “Bibiliya Yera ifite ubusobanuro” yasohotse mu icapiro. Iyi yahinduwe ku nkunga y’Umuryango wa Bibiliya hifashishijwe indi yitwa N.I.V (New International Version).