BIBILIYA NTAGATIFU

BIBILIYA NTAGATIFU

Abapadri bera nibo bazanye bwa mbere Bibiliya mu Rwanda mu 1990

  • Mu mwaka wa 1902 Bibiliya ya mbere yasomwe mu Rwanda iteguwe na Padri Paul Balthelemy ahereye kuri Bibiliya yanditswe mu rurimi rw’ikiganda mu 1892.
  • Mu 1906 Bibiliya ya kabiri yandikiwe i Treves mu Budage na Dogiteri Jacob Ecker wigishaga Bibiliya mu iseminari nkuru y’i Treves.
  • Bibiliya ya gatatu yabayeho mu Rwanda mu 1927 yateguwe n’itsinda ry’abapadri b’Abanyarwanda.
  • Ikindi gitabo ni «Amateka ya Yezu Kristu» cyandikiwe i Kabgayi mu 1943. Muri ayo mateka ya Yezu Kristu harimo ibice bimwe na bimwe by’amavanjiri.
  • Mu 1956 Abafaratiri bo mu Nyakibanda bahinduye “Ivanjiri yanditswe na Matayo”. Aho mu Nyakibanda kandi niho hasohokeye «Inkuru nziza» ikubiyemo amavanjiri ane n’Ibyakozwe n’intumwa.
  • Bibiliya Ntagatifu yasohotse mu 1990 ku nkunga y’umuryango “Verbum Bible” biturutse ku nama y’Abepiskopi gatorika bo mu Rwanda yo ku wa 22-26 Ugushyingo 1983 yashyizeho itsinda ry’abazahindura Bibiliya mu Kinyarwanda.
×